AMAKURU NYAYO

BYANDITSWE NA MUTONI GOODLUCK

Abakiri bato bakunda kwibaza ibibazo no kugira amatsiko ku mpinduka ziba mu buzima bwabo, ku rukundo, imibonano mpuzabitsina n’ibindi, maze bakabura aho bakura amakuru nyayo. Ese wari uzi ko mu kigo cy’urubyiruko ndetse no mu cyumba cy’urubyiruko (kiba ku kigo nderabuzima) ushobora kuhakura ibisubizo by’ibibazo wibaza? Ni Nyampinga yasuye aha hantu hombi, reka namwe tuhabatembereze.

Ese wari uzi ko mu kigo nderabuzima no mu kigo cy’urubyiruko, haba icyumba cyahariwe abakiri bato bafite ibibazo bibaza ku buzima bwabo n’imibereho yabo? Haba hari umuforomo wabihuguriwe, ushinzwe kubakira, kandi afite ubumenyi buhagije ku bibazo n’amatsiko muba mufite.

Mu ruzinduko Ni Nyampinga yakoze, twabonye ko kuri ibyo bigo byombi, bakira urubyiruko rufite kuva ku myaka 15 kugera kuri 24. Serivisi zose zihatangirwa ni ubuntu, ariko iteka bagushishikariza kwitwaza ubwisungane mu kwivuza cyangwa ubundi bwishingizi ubwo ari bwo bwose waba ukoresha, kugira ngo mu gihe basanze ukeneye kwivuza, bahite babigufashamo. Ubwo rero ni ikaze ku rubyiruko.

ICYUMBA CY’URUBYIRUKO

Iki ni icyumba kiba mu kigo nderabuzima. Mu gihe ugiyeyo, ukayoberwa aho icyo cyumba giherereye, uzabona icyapa kikuyobora, ariko ubaye utakibonye, wabaza aho bakirira abagana ikigo nderabuzima, na bo bazakuyobora.

Hamwe na hamwe uzasanga ku rugi rw’iki cyumba hariho ifoto, amazina ndetse na nimero ya telefoni y’umuforomo uhakorera.

Mu gihe ugeze ku kigo nderabuzima bakakubwira ko nta cyumba cy’urubyiruko kihaba, burya haba hari umuforomo ushinzwe kubakira no kubafasha mu buryo bwose bushoboka, nk’uko n’ubundi mwari kwakirwa ku cyumba cy’urubyiruko.

IKIGO CY’URUBYIRUKO

Muri buri karere haba ikigo cy’urubyiruko. Kugira ngo umenye aho giherereye, ushobora kubaza umwarimu, ababyeyi cyangwa se inshuti zawe. Ikigo cy’urubyiruko kigira ibindi bikorwa birimo ibibuga by’imikino, icyumba k’ikoranabuhanga n’ibindi. Uzahasanga rero n’icyumba cyagenewe guha urubyiruko serivisi z’ubuzima.

Iyo ugiye kubaza ibibazo cyangwa amatsiko ufite ku mpinduka ziri kukubaho, ku rukundo cyangwa ibindi bitandukanye, noneho umuforomo akabona ko ukeneye kubonana n’umuganga, bahita bagufasha kwakirwa n’abaganga bo ku kigo nderabuzima kikwegereye.

Ubu rero ushobora kujya gusura ibi bigo byombi tukubwiye. Ni wowe byashyiriweho, bityo ukwiriye kujyayo ugahabwa amakuru ya nyayo ku buzima bwawe. Reka tukwibutse ko aha hombi hatekanye ku buryo ushobora kujyayo wenyine mu gihe wenda ufite ikibazo kihariye ushaka ko bagufashamo, ariko ushobora no kujyana n’inshuti zawe. Gusa uzibuke gusaba ubufasha ababyeyi cyangwa abandi bakurera, umwarimu cyangwa umujyanama w’ubuzima. Zirikana ko amakuru nyayo agufasha gufata ibyemezo bikwiriye by’ubuzima bwawe.

Share your feedback