KERA TUKIRI ABANGAVU

“Ni Nyampinga” twegereye Rachel ngo atubwire iby’ubwangavu bwo hambere. Ubu afite imyaka 70.

“Ni Nyampinga” twegereye Rachel ngo atubwire iby’ubwangavu bwo hambere. Afite imyaka 70. Atuye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu.

NN: Umwangavu wa kera yari ameze ate?

Rachel: Umwangavu yari wa mukobwa wabaga atangiye kumenya kwibwiriza gukora imirimo yo mu rugo. Nko gukubura, kuvoma, kugaburira amatungo, kubagara n’ibindi. Ntiyabaga ahantu hari umwanda.

NN: Ese hari ibintu yabuzwaga?

Rachel: Ni byinshi! Urugero, nta mwangavu wari wemerewe kurara mu gasozi cyangwa se gusamara.

NN: None se yakeneraga amakuru?

Rachel: Cyane! Nkange, ubwa mbere njya mu mihango narirutse njya kureba mukeba wa nyogokuru, aba ari we mbwira ukuntu ndi kwihanagura amaraso ariko akanga agakomeza kuza. Nuko aransubiza ngo ubwo nabaye umukobwa!

NN: None se ubwo amakuru mwayakuraga he?

Rachel: Umukobwa yayahabwaga n’umuntu mukuru yisanzuraho. Nkange nisanzuraga kuri uwo mukeba wa nyogokuru.

NN: Ese mukeba wo nyogokuru ubwo ni inde?

Rachel: Sogokuru wange yari afite abagore babiri. Uwo mugore wundi utari nyogokuru wange ni we mukeba wa nyogokuru nyine.

NN: None se kuki ari we wisanzuragaho?

Rachel: Umunsi umwe naherekeje umukobwa twari duturanye wari washyingiwe agenda arira. Ntashye rero mbwira mukeba wa nyogukuru ko yagiye arira, ariko ko nge ntazarira! Yahise anganiriza, ndetse anansobanurira n’impamvu yariraraga, maze mpita numva mwisanzuyeho.

NN: None se hari ahandi mwakuraga amakuru?

Rachel: Harahari. Twajyaga duhurira mu rubohero, tukaganira.

NN: Mu rubohero hari hehe?

Rachel: Habaga ari nko mu rugo rw’umuntu, noneho abakobwa bo mu gace kamwe tukahahurira. Twitwazaga ibikoresho bitandukanye byo kubohesha imisambi. Iyo twabaga turi kuboha rero, twaraganiraga. Ahanini twavugaga ku kuntu tuzubaka ingo zacu nituba abagore.

NN: Ese watubwira nk’ikintu waba wibuka cyakunejeje kera ukiri umwangavu?

Rachel: Hari umugabo wari inshuti ya data wadusuye, asangira na data ndetse aranarara. Bukeye aravuga ngo ntataha kubera ko yaraye ku buriri bwiza, kandi ni nge wari wabushashe! Byaranshimishije cyane!”

NN: Urakoze cyane Rachel kutuganiriza. Reka twibutse ba “Ni Nyampinga” ko ubwangavu bwahozeho kandi buzakomeza kubaho. Dukurikije ibyo twabonye rero, nimureke tunyure mu mpinduka zitubaho mu gihe cy’ubwangavu twishimye, kandi ntitugatinye kuziganiraho rwose.

WARI UZIKO

Wari uzi ko no mu gihe cya kera hafi buri mukobwa yajyaga muri “club”, ari ryo tsinda? Bagakora uturimo, bakungurana ibitekerezo, bagakina, bityo bagahinduka inshuti. Iyo “club” cyangwa itsinda bahuriragamo nta handi, bahitaga “mu rubohero”.

Share your feedback