KUKI IYO NDI MU MIHANGO NSHISHUKA MU MAYASHA CYANE?
Dore inama zatuma udakoboka igihe uri mu mihango.
Nshuti yange, byangora kumenya impamvu ushishuka mu mayasha cyangwa se ukoboka, kuko ntazi iyo uri mu mihango uko ubigenza. Ese ukoresha ya mapamba yabugenewe agurwa
ari yo yitwa “sanitary pads” cyangwa ukoresha ibindi bitambaro wageneye gukoresha ako kazi, ushobora gufura ukazongera ukabikoresha?
Dore inama zatuma udakoboka igihe uri mu mihango. Ariko nuzikurikiza ukabona bikomeza kukubaho, uzage kwa muganga kugira ngo we muzicarane muganire hanyuma akugire inama y’icyo wakora.
Niba ukoresha “sanitary pads”:
- 1. Hindura “sanitary pad” buri masaha atatu cyangwa ane, kugira ngo ituzuramo amaraso menshi ikagukobora.
- 2. Kubera ko ukoboka, gerageza koga mu gitondo saa sita na nimugoroba.
- 3. Niba uhindura kenshi ukaniyuhagira ariko ugakomeza gucika ibisebe, hindura ubwoko bwa “sanitary pad” ugura, kandi uge ukoresha “sanitary pads” zitagira impumuro.
- 4. Niba byanze, jya kwa muganga.
Niba ukoresha ibitambaro:
- a. Reba niba ibitambaro ukoresha bikoze mu ipamba (atari “nylon”, ahubwo ari “coton”).
- b. Suzuma niba ibyo bitambaro ubifura neza bigacya, ku buryo bitabika umwanda ngo bigugare.
- c. Anika bya bitambaro ukoresha, ariko ukore ku buryo bidakakarira ku zuba.
- d. Hindura igitambaro wakoresheje buri nyuma y’amasaha atatu cyangwa ane, kugira ngo kitaza kumiramo amaraso kikagukobora, kandi kikanahumura nabi.
- e. Niba ibi byose ubikora ariko ukanga ugakoboka, jya kwa muganga bakugire inama zirenzeho.
Share your feedback