MUKESHA KUVANGA INJYANA

DJ Ira arasobanura uko igitekerezo cyaje...

“Ni Nyampinga” twinjiranye na Dj Ira mu marembo y’urugo aho we na dj bisosso bari bagiye gushyushyamo ibirori mu muziki wabo uryoheye amatwi. Tukinjira twahise duhura na Dj Bisosso ari gutunganya imigozi imufasha guhuza indangururamajwi n’ibindi bikoresho bye birimo na mudasobwa yifashisha avanga imiziki. Dj ira yaramusuhuje, ahita afata umugozi dj bisosso yari amaze gutandukanya n’indi, nuko arawucomeka ndetse amufasha n‘indi mirimo yari asigaje yo guhuza ibyo byuma byose. Ibyo birangiye batangiye kumva ko amajwi asohoka neza, bakanyuzamo bagacuranga imiziki natwe turabegera badusobanurira uko Dj Ira yigishijwe na Bisosso kuvanga imiziki.

Iradukunda Divine uzwi nka DJ Ira afite imyaka 22. Ngo hashize imyaka 2 atangiye gukora kinyamwuga akazi ko kuvanga imiziki, bizwi nko “kudija” ari na ho izina DJ Ira ryakomotse. Kugira ngo Ira amenye gukora aka kazi, yabyigishijwe na Sakubu Hassan, musaza we wo kwa se wabo akaba azwi na benshi nka DJ Bisosso.

“Nabonye uko DJ Bisosso aba anezerewe mu kazi, ndeba uko bimuteza imbere numva ndabikunze nifuza kumubwira ngo azanyigishe.” Uyu ni DJ Ira usobanura uko igitekerezo cyo kuba DJ cyaje. Ngo yabanje gutinya kubibwira DJ Bisosso, ahubwo abanza kubigishaho umubyeyi we inama, maze na we amutera ishyaka ryo kuzabimusaba.

DJ Ira ngo ntiyatinze yahise abisaba DJ Bisosso, undi aramwemerera. DJ Bisosso wemeza ko yabonye uburyo DJ Ira abikunze ndetse abishaka cyane abisobanura muri aya magambo: “Numvise afite impamvu ifatika, ndabimwemerera.”

Ngo DJ Ira agitangira kwiga yabanje kugira ubwoba ndetse atinya kwisanzura kugira ngo atangiza ibyuma, ariko DJBisosso aramushyigikira. Ati: “Umunsi wa mbere nagize ubwoba ibyuya byuzura intoki ndatitira”. Akomeza agira ati: “DJ Bisosso yahise azana puderi (poudre) ansiga mu ntoki ngo ibyuya bigende. Yansabye kubifata nk’ibisanzwe ndetse anangira n’inama yo kujya mbikoraho kenshi n’aho yaba adahari, nuko ubwobabugenda bushira.”

IMG-ARTICLE-MUKESHA_KUVANGA_INJYANA-002.jpg

DJ Bisosso na we ngo ntiyahwemye kumwigisha kuko buri munsi mbere yo kujya ku kazi, yasigaga hari igishya amwigishije. Nyuma ngo DJ Ira yasigaraga mu rugo yimenyereza ibyo yigishijwe, musaza we yataha ku mugoroba akamwereka ko yabimenye. Nyuma y’amezi ane yiga ngo DJ Bisosso yamujyanye kuvanga imiziki mu birori, maze ngo agitangira ibintu bimubana bibi abura aho akwirwa. Abisobanura atya: “Nkitangira kuvanga imiziki, nagiye kumva numva ubwoba bwinshi buraje nuko ntangira kunyuranya injyana.”

Akomeza agira ati: “Nahise nibaza niba mu by’ukuri nzaba DJ cyangwa niba nzashirika ubwoba ku buryo nzajya mbasha guhagarara imbere y’abantu”. DJ Bisosso wibuka uwo munsi yahise atubwira icyakurikiyeho, ati: “Narabibonye mpita mwakira ndabikora. Naramuganirije mubwira ko kugira ubwoba iyo ari ubwa mbere aba ari ibisanzwe”. DJ Bisosso yavuze ko kugira ngo ibyabaye kuri DJ Ira bitazasubira, yatangiye kumujyana mu birori byinshi, akamuha kuvanga imiziki kugira ngo amenyere

DJ Ira ku rundi ruhande yemeza ko ibyamubayeho uwo munsi byari bigiye gutuma abireka burundu ariko yibuka ko kuvanga imiziki abikunda cyane kandi ari byo yifuza kuzakora ndetse ngo yumvaga akwiriye guha agaciro umwanya DJ Bisosso yafashe amwigisha ngo azavemo umu DJ mwiza.

Uko iminsi yagiye itambuka, DJ Ira yagiye yiyungamo imbaraga hanyuma mu minsi yakurikiyeho, akomeza kujya avanga imiziki bikaryoha. Kuri ubu ngo yishimira urwego agezeho kuko ngo yabashije kugera ahantu hatandukanye ndetse amenyana n’abantu benshi.

N’ubwo ageze kuri ibi, ngo ahura n’imbogamizi mu kazi ke ka buri munsi. Nk’uko yabibwiye “Ni Nyampinga”, ngo hari abantu bamusaba nimero ye ya telefoni bavuga ko bazamurangira ibiraka ariko nyuma agasanga bifuzaga kumushora mu ngeso mbi. DJ Ira ngo yabibwiye DJ Bisosso undi amusaba kujya abanza agashishoza akamenya ikibagenza.

IMG-ARTICLE-MUKESHA_KUVANGA_INJYANA-003.jpg

DJ Ira usigaye ari umwe mu ba DJ bakomeye mu Rwanda yabwiye “Ni Nyampinga” ko kuvanga imiziki atabifata nk’akazi gasanzwe ahubwo ari n’uburyo bumufasha kuruhuka mu mutwe. Agira ati: “Hari igihe mbyuka numva ntameze neza hanyuma nkabona abantu mu kanya gato bari batuje noneho bari kubyina biterera mu birere kubera injyana y’umuziki wange, nange nkahita numva imbaraga ziraje nkishima”.

Asoza ikiganiro twagiranye, DJ Bisosso yabwiye ababyeyi ko bakwiye kujya batega abana amatwi, bakabizera ndetse bakabashyigikira. DJ Ira na we ati: “Abakobwa nibahaguruke bakore kuko akazi kose bagashobora” Yongeraho ati: “Icyo bisaba ni ukubikunda ndetse no kubishaka gusa”.

Share your feedback